Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda (RBA) ryateguye irushanwa rihuza amabanki mu Rwanda.
Iri rushanwa rikaba rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kane 4.

Umwaka ushyize iri rushanwa ryatwawe na EQUITY BANK muri Football muri Basketball ritwarwa na BANK DE KIGALI (BK) mu gihe muri Volleyball ryatwawe na BPR BANK

EQUITY BANK NIYO YATWAYE IGIKOMBE CY’UMWAKA USHYIZE MU MUPIRA W’AMAGURU (FOOTBALL)

Tariki 19 Nyakanga 2023 nibwo habaye ikiganiro n’itanganzamakuru rivuga uko iri rushanwa rizagenda. Iri rushanwa rikaba rizitabirwa N’AMAKIPE (BANK) icyenda arizo BK, COGEBANQUE, ACCESS BANK, BPR BANK, IM BANK, EQUITY BANK, NCBA BANK, GT BANK, ECOBANK.

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

Aya mabanke uko ari icyenda azahurira mu mikino itandukanye ariyo : VOLLEY-BALL, BASKETBALL, FOOTBALL, SWIMMING ndetse na TENNIS YO KUMEZA, MINI MAROTON ariko iyi mikino yo izaba ku munsi wa nyuma. Iyi mikino izajya iba ku wa gatandatu no ku cyumweru.

MR LUCK TWAHIRWA ASOBANURIRA ITANGAZAMAKURU IMIKINO IZAKINWA MU IRUSHANWA N’IMINSI BAZAJYA BAKINIRAHO NDETSE N’IBIBUGA

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’amabanki mu Rwanda yavuze ko intego yir’iri rushanwa ari ebyiri arizo: Guteza imbere umuco wa Siporo no Kugira umuco wo kumenyana kuko uba usanga bahurira mu kazi ariko iyi mikino izatuma barushaho gusabana.

RBA CEO TONY FRANCIS NTORE UBWO YASOBANURAGA INTEGO Z’IRI RUSHANWA

Iyi mikino izatangira tariki 5 Kanama kugeza tariki 2 Nzeri 2023. Iyi mikino izajya ibera ku bibuga bitandukanye aribyo MUMENA, KIGALI PÈLE STADIUM, ECOLE DES ANGES, KIMIRONKO, GREEN HILLS.
Nk’uko abateguye irushanwa bavuze ko ibihembo bizatangwa n’ibikombe ku makipe ya mbere muri buri mukino n’imidari bavuze ko buri BANK iri muri iri rushanwa ibigiramo uruhare mu kuritegura kuko rifite agaciro ka milioni 30 (30M).

INTERBANK SPORTS TOURNEMENT 2023

Muri iki kiganiro n’itanganzamakuru hanabayeho tombora y’uko amakipe(BANK) zizahura. Umukino wa nyuma muri Football uzabera kuri Kigali Pèle Stadium i Nyamirambo.

AHA BARIMO BATOMBORA UKO AMAKIPE AZAHURA

Muri Football hazakina amakipe arindwi ariyo ( EQUITY, ACCESS BANK, BPR BANK, BANK DE KIGALI, IM BANK, GT BANK)
Muri Basketball hazakina amakipe umunani (8)ariyo: BANK DE KIGALI (BK), COGEBANQUE, ACCESS BANK, EQUITY BANK, ECOBANK, IM BANK, NCBA)
Muri Volley-ball hazakina amakipe(BANK) enye (4) arizo : BPR BANK, BANK DE KIGALI, COGEBANQUE, ECOBANK)

GLS NATASHA HAGUMA UMWE MUBAYOBOZI BIR’IRI RUSHANWA UBWO YAGANIRAGA N’ITANGANZAMAKURU

Nyuma yo kumenya amakipe(BANK) agize buri kicyiciro hahise habaho gutombora uko amakipe(BANK) zizahura muri buri cyiciro.
Muri Football hagabanyijwemo amatsinda abiri :
ITSINDA A: EQUITY BANK(Yatwaye igikombe), ACCESS BANK na BPR BANK

EQUITY BANK YATWAYE IGIKOMBE CY’UMWAKA USHYIZE NIYO IYOBOYE ITSNDA RYA MBERE

ITSINDA B: BANK DE KIGALI, COGEBANQUE, IM BANK, GT BANK

BANK DE KIGALI NIYO IYOBOYE ITSNDA RYA KABIRI KUKO YAGEZE KU MU KINO WA NYUMA UMWAKA USHYIZE

Muri Volley-ball kubera ko amakipe(BANK) ari enye(4) gusa yo habayeho gutombora uko azahura yose BPR BANK yatwaye igikombe izahura na BANK DE KIGALI, mu mukino wa mbere mu gihe COGEBANQUE izahura na ECOBANK

BANK DE KIGALI NIYO IYOBOYE KUKO YATWAYE IGIKOMBE UMWAKA USHYIZE MURI VOLLEYBALL

Muri Basketball ho harimo amakipe(BANK) umunani yagabanyijwe mu matsinda abiri
ITSINDA A:BANK DE KIGALI (yatwaye igikombe), COGEBANQUE, ACCESS BANK, BPR BANK

BANK DE KIGALI NIYO IYOBOYE ITSNDA RYA MBERE KUKO ARIYO YATWAYE IGIKOMBE CY’UMWAKA USHYIZE MURI BASKETBALL

ITSINDA RYA B: EQUITY (yabaye iya kabiri), ECOBANK, IM BANK, NCBA

Cogebanque imwe mu makipe azitabira iri rushanwa

Tukaba tuzabagezaho uko amakipe(BANK) zizahura kugeza ku mukino wa nyuma wir’iri rushanwa uteganyijwe kuzaba tariki 2 Nzeri 2023.

RWANDA BANKESS ASSOCIATION IKABA ARIYO YATEGUYE IRI RUSHANWA RIHUZA AMABANKI ICYENDA
BANK DE KIGALI NIYO IYOBOYE ITSNDA RYA MBERE KUKO ARIYO YATWAYE IGIKOMBE CY’UMWAKA USHYIZE MURI BASKETBALL
Exif_JPEG_420
RWANDA BANKESS ASSOCIATION IKABA ARIYO YATEGUYE IRI RUSHANWA RIHUZA AMABANKI ICYENDA
Exif_JPEG_420
Cogebanque imwe mu makipe azitabira iri rushanwa
RWANDA BANKESS ASSOCIATION IKABA ARIYO YATEGUYE IRI RUSHANWA RIHUZA AMABANKI ICYENDA