Abayobozi n’abafatanyabikorwa muri banki zitandukanye zikorera ku butaka bw’u Rwanda baganiriye ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri uru rwego n’uburyo ryarushaho gutera imbere.

Ni mu muhango ngarukamwaka utegurwa n’Ihuriro ry’Amabanki akorera mu Rwanda (Rwanda Bankers’ Association, RBA) aho abo bayobozi bahura bakaganira ku bibazo n’imbogamizi zikigaragara muri uru rwego no kwishimira ibyo bagezeho muri uyu mwaka.

Umwaka wa 2019 wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘The Future of Banking is Digital, The Future is now’’.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga muri uru rwego rw’amabanki.

Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, John Rwangombwa yavuze ko ubu mu rwego rw’amabanki gukoresha ikoranabuhanga bitakiri amahitamo ahubwo ko byabaye ngombwa.

Yagize ati “Ahazaza ha serivisi z’amabanki ni ikoranabuhanga kandi ahazaza ni ubu, turemeranya ko serivisi za banki zikoresha ikoranabuhanga zitakiri amahitamo ahubwo ko ari ikintu cya ngombwa. Turi mu gihe aho tudakoresha ikoranabuhanga ahubwo tubaho ku bw’ikoranabuhanga.’’

Ni umuhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize wari witabiriwe n’abayobozi ba banki zitandukanye zikorera mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amabanki akorera mu Rwanda (RBA), Toroitich Maurice, yavuze ko ikoranabuhanga rizabafasha gukuraho zimwe mu mbongamizi basigaranye nka banki n’ihuriro.

Yagize ati “Magendu, ibikorwa binyuranyije n’amategeko n’ibyaha bijyanye n’ikoranabuhanga riracyakomeje kutubera imbogamizi kandi ndahamya ko aha ari ahantu tugikeneye uburyo bwinshi, kugira ngo amabanki arenge izi mbogamizi. Ndahamya ko hamwe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga,….., tuzatera intambwe ndende mu gukemura zimwe muri izi mbogamizi.”

Iyi ni inshuro ya munani, abayobozi n’abafatanyabikorwa ba banki zitandukanye bahura bakaganira ku bibazo biri muri uru rwego no kureba uko umwaka wari uhagaze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RBA, Tony Francis Ntore, yavuze ko nk’ihuriro bagiye gushyira hanze ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga bizabafasha kurushaho kumenyekanisha ibyo bakora.

Yagize ati “Turashyira urubuga rwacu hanze na konti ya Twitter kugira ngo duhe imbaraga ibiganiro ndetse twongere ukugaragara kw’ibikorwa bya RBA.”

Biteganyijwe ko nta gihindutse iki gikorwa kizajya gitangirwamo ibihembo ku bitwaye neza muri uru rwego rw’amabanki.

RBA ni ihuriro ryatangijwe mu 2000 hagamijwe kurushaho gushimangira iterambere ry’urwego rw’amabanki, kuri ubu rikaba rimaze kugira abanyamuryango 16.

Iyi ni inshuro ya munani abayobozi ba banki zikorera mu Rwanda bahura bakaganira ku cyakomeza guteza imbere uru rwego

Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye bafite aho bahurira n’urwego rw’amabanki

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RBA, Tony Francis Ntore, avuga ko bagiye gushyiraho ikoranabuhanga rizafasha kumenyekanisha ibyo bakora

Umuyobozi wa RBA, Toroitich Maurice, yavuze ko ikoranabuhanga rizafasha mu gukemura zimwe mu mbogamizi bagihura na zo

Umuyobozi wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga muri banki bitakiri amahitamo

Ni umuhango waranzwe n’ibyishimo ku bayobozi batandukanye bawitabiriye

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bagize umwanya wo kuganira